Sergeant Robert wo mu ngabo z'u Rwanda 'ari muri Uganda ashaka ubuhungiro'

Sergeant Robert

Umusirikare n'umuririmbyi uzwi cyane mu itsinda ry'umuziki ryo mu ngabo z'u Rwanda (RDF) ari muri Uganda ashaka ubuhungiro nyuma yo kuva mu Rwanda ubuzima bwe buri mu kaga, nkuko ikinyamakuru Daily Monitor kibitangaza.

Umuntu uri hafi y'umuryango wa Sergeant Major Kabera Robert yabwiye BBC ko atakiri ku butaka bw'u Rwanda.

Sergeant Robert azwi cyane mu Rwanda mu ndirimbo aririmba wenyine n'izo aririmba ari kumwe n'abo mu itsinda ry'umuziki ryo muri RDF, rizwi nka 'Army Jazz Band'.

Ku wa mbere, igisirikare cy'u Rwanda cyasohoye itangazo kivuga ko ubushinjacyaha bwa gisirikare bwatangije iperereza ku birego byuko yafashe ku ngufu uwo mu muryango we, ndetse ko yarimo ashakishwa ngo agezwe mu bucamanza.

Iryo tangazo ryongeraho ko icyo cyaha acyekwa ko yagikoreye mu murenge wa Ndera wo mu karere ka Gasabo i Kigali, ku itariki ya 21 y'uku kwezi kwa 11.

Ariko mu kiganiro n'ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda, Sergeant Robert yavuze ko ibyo ashinjwa ari ibihimbano, kuko ngo yageze muri Uganda ku itariki ya 19 y'uku kwezi kwa 11, iminsi ibiri mbere y'itariki bivugwa ko yakoreyeho icyo cyaha.

Daily Monitor yasubiyemo amagambo ye agira ati: "Ndi muri Uganda nshaka ubuhungiro..."

Yavuze ko bimwe mu byo azira ari uko ngo acyekwa kuba hari amabanga yaba azi y'umuririmbyi Kizito Mihigo, wasanzwe yapfiriye muri kasho ya polisi i Kigali mu kwezi kwa kabiri, mu buryo butavugwaho rumwe.

Uyu uvuga ko yari n'umwe mu barimu batanga imyitozo ya gisirikare, yongeyeho ati:

"Bamwe mu bakora mu butasi nahaye imyitozo banyibiye ibanga ko ngiye kwibasirwa. Ku itariki ya 18 y'ukwezi kwa cumi na kumwe, mvugana n'undi muntu kuri telefone aramburira, ndahunga..."

Yavuze ko yahunganye n'umugore we banyuze mu mugezi wa Kagitumba, basiga abana babo batatu barimo n'uw'amezi arindwi we bari bashatse kwambukana ariko nyuma bakabireka babonye ko ashobora gutwarwa n'amazi. Ngo babasigiye inshuti.

Mu kwezi kwa munani, undi musirikare w'u Rwanda, Liyetona Gerald Tindifa wakoraga mu rwego rw'ubutasi bwa gisirikare, byatangajwe ko yageze muri Uganda mu kwezi kwa kabiri ahunze.