Imvo n'Imvano ku kibazo c'amahoro, umutekano n'ituze mu burasirazuba bwa DR Congo

Imvo n'Imvano y'uyu munsi yongeye kwibanda ku kibazo cyo kubonera amahoro, umutekano n'umudendezo akarere k'uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Nkoresheje amagambo Imvo n'Imvano yongeye kwibanda ku kibazo cyo kubonera amahoro akarere k'uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kubera ko atari ubwa mbere Imvo n'Imvano ivuga kuri icyo kibazo. Ndetse na bamwe mu batumire bacu si ubwa mbere bumvikana batanga ibitekerezo byabo kuri icyo kibazo cy'umutekano.

Icyatumye tugisubiraho, ni ibintu birimo guhinduka muri ako karere. N'ubushake ndetse n'ingufu nyinshi leta ya Congo imaze igihe ikoresha mu gushakira amahoro ako karere yaba mu rwego rwa gisirikare, yaba mu mikorere ya leta, yaba ndetse no muri diplomasi ivugana n'ibihugu bituranye n'icyo gihugu.

Aho twavuga abasirikare ba leta bamaze amezi bahiga umutwe w'abarwanyi ba ADF bivugwa ko ufite inkomoko muri Uganda, barwanira mu turere twa Beni na Ituri. Twanavuga inama y'abakuru b'ibihugu bya Uganda, u Rwanda na Angola baherutse guhurira mu nama yakorewe ku buryo bw' ikoranabuhanga iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi ari mu mujyi wa Goma. Kimwe mu byemezo by'iyo nama, ni uko abakuru b'ibyo bihugu biyemeje guhagurukira gufasha Kongo mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ibuza amahoro abaturage ba Kivu ya ruguru na Kivu y'epfo.

Twanavuga kandi imitwe yitwaje ibirwanisho igera kuri 70 yo mu ntara ya Kivu y'epfo yasinye amasezerano yo guhagarika imirwano ku itariki ya 16 z'ukwezi gushize. Ayo masezerano yagezweho nyuma y'ibiganiro byari byahamagajwe na leta ya Congo hamwe n'ishyirahamwe ry'Abanyamerika rijejwe gutatura amatate, Search for Common Ground.

Twanavuga kandi n'icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo kwimurira ibikorwa i Goma mu rwego rwo gukurikiranira hafi ibikorwa byo gushakira amahoro ako karere.

Aho kandi twanavuga icyemezo cya Prezida Tshisekedi cyo guhagarika by'agateganyo icyemezo cyari cyafashwe na leta ye cyo gushyiraho ku mugaragaro komini ya Minembwe. Avuga ko agiye gushyiraho ahubwo akanama kagizwe n'andi moko atari mu ntara za Kivu kaziga ikibazo cya komini ya Minembwe. Perezida Tshisekedi yavuze ko afashe icyo cyemezo kubera ineza y'igihugu cyose cya Congo.

Ibyo ni bimwe mu bikorwa bigaragaza ko iyi leta ya Tshisekedi yahagurukiye ikibazo cy'amahoro muri Kivu ya ruguru na Kivu y'epfo.

Imvo n'Imvano iragerageza kureba niba ibyo bikorwa bya Perezida Tshisekedi bizabonera umuti uzakemura burundu ikibazo cy'umutekano muri za Kivu zombi. Imvo n'Imvano kandi irabaza impamvu mu ntara 26 zigize igihugu cya Congo ari Kivu y'amajyepfo na Kivu y'amajyaruguru zirangwamo umutekano mucye kurusha izindi. Imvo n'Imvano irakomeza kubaza niba iyi nkunga abakuru b'ibihugu bya Uganda, u Rwanda na Angola baherutse kwemerera Perezida Tshisekedi mu gukemura icyo kibazo cy'umutekano muri Kivu zombi hari icyo bizatanga.

Abatumire bacu ni Gad Mukiza, bourgmestre wa komini Minembwe, Colonel Michel Makanika wo mu mutwe wa Twirwaneho, Nestor Mubiho Radiyambinguni, umuvugizi w'umutwe wa Mayi Mayi Biloze Bishambuke, Enock Ruberangabo wabaye umushingamateka akaba akomoka muri Kivu y'amajyepfo, na Nyamuombeza Byaombe Ombe, umunye-Congo ukomoka muri Kivu y'amajyepfo ubu uri mu buhungiro muri Finland.

Iki kiganiro murakigezwaho na Félin Gakwaya.